Trending Now

Nyagatare: Umusore yafatanwe udupfunyika 194 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki  26 Ukwakira , yafatanye Ndayisaba Emmanuel w’imyaka 22 udupfunyika 194 tw’urumogi rwo mu bwoko bwa  mayirungi.

Ndayisaba yafatiwe mu mudugudu wa Gihurubwa, akagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare, mu modoka yavaga Nyagatare igana Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore yafatiwe muri imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange  yavaga  i  Nyagatare yerekeza  mu Mujyi wa  Kigali.

Yagize ati:”Kigingi (Convoyeur) w’imodoka abapolisi bafatiyemo Ndayisaba yababwiye ko mu  modoka akoramo hari umugenzi werekeje i Kigali ariko afite ibiyobyabwenge mu bikapu afite. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo mugenzi. Imodoka yahagarikiwe kuri bariyeri yari mu kagari ka Butaraka mu murenge wa Nyagatare koko barabimusangana.”

Uyu musore (Ndayisaba) akimara gufatanwa ibikapu bibiri birimo urumogi yavuze ko yari aruvanye Rwempasha arujyanye mu mujyi wa Kigali.

CIP Kanamugere akomeza agira inama abagifite umuco mubi wo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.

Yagize ati”Uburyo bwose n’amayeri bakoresha yaramenyekanye, turabagira inama yo kubihagarika  kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano kandi ubifatirwamo amenye ko azajya akurikiranwa n’ubutabera dore ko n’ibihano byiyongereye.”

CIP Kanamugire akomeza ashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutangira amakuru ku gihe, mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Abasaba  kurushaho gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha  mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano n’ituze ry’Igihugu.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge biturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Kuri ubu Ndayisaba Emmanuel n’ibyo yafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Ingingo ya 263  mu gitabo  gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.