Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Umumotari yafashwe atwaye kanyanga

Polisi mu karere ka Nyagatare, ejo tariki ya 24 Kamena, yafashe umugabo witwa Nshimiyimana Phocas, ukurikiranyweho icyaha cyo gutwara kuri moto inzoga itemewe mu Rwanda imenyerewe ku izina rya kanyanga.

Uyu mugabo, ubwo yafatwaga yari atwaye  moto ifite pulake RB 994C, akaba yari ahetse litiro 21 z’iyo nzoga.

Uyu mugabo ufite imyaka 34 y’amavuko akaba afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Nshimiyimana yemera ibyo aregwa akanabisabira imbabazi.

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo nayo, mu mukwabu wakozwe kuri iyi tariki mu Murenge wa Rwimbogo, yafashe abagabo babiri batwaye moto mugihe batari bafite impushya zibemerera gutwara ibyo binyabiziga. Muri uyu mukwabu, Polisi yafashe kandi abandi bamotari babiri, umwe akaba yari atwaye moto idafite ubwishingizi bw’ikinyabiziga (insurence) undi nawe akaba atari afite uruhushya rwo gukora imirimo y’ubwikorezi.

Umuvugizi wa Polisi  mu Intara y’Iburasirazuba,  Inspector of Police (IP)  Emmanuel Kayigi, yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresheje moto zabo.

IP Kayigi yakomeje kandi asaba abaturage kutishora muri uyu mwuga badafite impushya (permit) zibemerera gukora ako kazi.

Umuvugizi wa Polisi mur’ iyi Ntara yakanguriye abakora umwuga w’ikimotari, kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye by’umwihariko ibiyobyabwenge.

Yabasabye ko bajya bihutira buri gihe kugeza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego z’umutekano ku bantu bakekwaho gukora ibyo byaha bityo kugira ngo bafatwe kandi banashyikirizwe ubutabera.

IP Kayigi yashimiye ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye, akaba yakomeje abasaba ko bene ubu bufatanye bukomeza kugirango ibyaha bikumirwe hirya no hino muri iyo Ntara.

Ingingo ya 594 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cya 2, iteganya ko,umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).