Trending Now

Nyagatare: Umugore afunzwe akekwaho guha umupolisi ruswa

Muhawenimana Ange w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu karere ka Kicukiro akurikiranyweho gutanga ruswa ku mu Polisi kugira ngo arekure inshuti ye yitwa Munyehirwe Eliezel ufungiye kuri Sitasiyo ya Nyagatare aho akurikiranyweho ubujura bwa Terefoni yakoreye mu mujyi wa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avugako Muhawenimana yafashwe agerageza guha umupolisi   amafaranga ibihumbi mirongo icyenda (90 000frw) kugira ngo inshutiye ifungurwe.

Yagize ati:’’ Mu ijoro ryo kuwa 17 Kanama nibwo Muhawenimana yegereye umupolisi wari uri mu kazi muri iryo joro amuha amafaranga we yita agafanta kugira ngo insutiye ihafungiwe ifungurwe, umupolisi nawe yahise yihutira kumenyesha abayobozi be , uyu mugore afatirwa mu cyuho atanga ruswa.’’

CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kwirinda gutanga cyangwa kwaka ruswa kuko Polisi n’inzego zitandukanye zayihagurukiye.

Yagize ati:’’Polisi n’inzego zitandukanye zafashe ingamba zikomeye zo kurwanya  ruswa  kuko  imunga ubukungu bw’Igihugu ikonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ariwe uyibona kuko adafite amikoro yo kuyigura.

CIP kanamugire asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa  batanga amakuru y’aho igaragaye ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.

Yagize ati:’’ Uruhare rwanyu mu kurwanya abakomeje kumunga ubukungu bw’igihugu rurakenewe mukwiye kurushaho kuyirwanya mutanga amakuru y’aho igaragaye binyuze mu guhamagara imirongo itishyurwa yashyizweho cyangwa kwegera inzego z’ubuyobozi zibegereye mukazitungira agatoki.’’

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa  amasezerano yabyo kugira ngo ukorere umuntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.

Mugihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2)  kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.