Muhire Fredouard w’imyaka 67 wo mu Kagali ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda aho akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.
Nyuma yo gusambanywa, uyu mwana yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima cya Rurenge kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi wemeje iby’ifatwa ry’uyu mugabo, yavuze yuko uregwa nyuma yuko anywereye inzoga akanasinda, yinjiye mu nzu y’umuturanyi we nuko aza no kumusambanyiriza umwana w’umukobwa ufite imyaka icyenda y’amavuko.
Cyakora Muhire (uregwa) yaje kugubwa gitumu arimo gusambanya uyu mwana, ababyeyi b’uyu mwana baje kumenyesha abayobozi b’ibanze nabo bamenyesha Polisi nyuma uyu mugabo aza gufatwa.
IP Kayigi yashimiye abaturage batangiye amakuru kugihe arinabyo yatumye uyu mugabo abasha gufatwa ataracika.
IP Kayigi yagize ati, “Hari ubwo ibyaha bene nk’ibi bitajya bimenyekana, ibi ahanini bikaba biterwa nuko iyo bibaye ababyeyi bagira ipfunywe, cyangwa bakumva byateza amakimbirane hagiti y’imiryango n’inshuti.”
Yunzemo agira ati, “Iyi n’imyumvire mibi kuko kugira ngo ubutabera ndetse n’umutekano bibashe kugenda neza, ningombwa ko bivugwa kandi amakuru ku babikekwaho agera ku nzego z’umutekano kugira ngo abakekwa bafatwe kandi banashyikirizwe ubutabera.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yashimye imikoranire myiza n’abaturage by’umwihariko abagize komite zinshinzwe kwicungira umutekano (CPCs), mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru.
Yakanguriye ababyeyi kugira uruhare mu gukurikirana abana babo hagamijwe kubarinda gusambanywa cyangwa kujya mu bishuko birimo ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ingingo yi 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya cy’umwihariko.
Kinyarwanda
English











