Abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO) bo mu karere ka Nyagatare barashimirwa ibikorwa byabo, bifite uruhare runini mu kwicungira umutekano aho batuye hirya no hino mu karere ka Nyagatare.
Mu nama yabaye tariki ya 9 Nzeri 2016, ku biro by’aka karere, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari yabashimiye uburyo bakomeje kwitanga mu gufasha guha ibiribwa abaturage bahuye n’ikibazo cy'amapfa.
Yagize ati:” Umutekano w’abaturage ntureberwa gusa mu kurwanya no gukumira ibyaha, ahubwo unagaragarira no mu mibereho myiza y’abaturage. Iyo abaturage bameze neza bafite ubuzima bwiza, ntabwo bashobora kugaragara mu bikorwa bibi n’ibyaha bitandukanye. Ibyo mwakoze mufasha abaturage bagize amapfa ni ibyo gushimirwa. Turabasaba gukomeza uyu mutima mwiza kuko bifasha mu iterambere ry’igihugu”.
SSP Safari yasabye urwo rubyiruko gukomeza kujya batanga amakuru kuko aribo bahuza b’abaturage n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.
Yagize ati:” Hariho ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge ariko bigomba gucika burundu. Ibi bizagerwaho habayeho guhererekanya amakuru y’ababikora. Murasabwa rero gutungira agatoki Polisi y’u Rwanda abantu bose babicuruza ndetse n’ababinywa”.
Mu karere ka Nyagatare hakunze kugaragara inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Gin ndetse na kanyanga byose bikaba bituruka hanze.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yasabye uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi kuko iyi gahunda ari ingenzi mu kubumbatira umutekano w’abaturage.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano mu karere ka Nyagatare Rwiyamaho Michel yavuze ko biyemeje kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bituma umutekano w’abaturage uhora umeze neza ndetse ko baniyemeje gukomeza kujya bageza amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











