Ku mugoroba wo ku itariki 18 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe litiro 60 za Kanyanga na moto yari izihetsweho. Yafashe kandi magendu y’amakarito abiri ya Waragi (Zebra).
Ibyafashwe byose biri kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Musheri. Kanyanga ni kimwe mu biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo ya 24 y’itegeko rivuga ku biyobyabwenge bibujijwe.
Asobanura uko byafashwe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko umumotari wari ahetse iriya kanyanga kuri moto ye ifite icyapa kiyiranga RC439 D bamuhagaritse aranga, maze ava kuri iyo moto ariruka.Ubu harimo gukorwa iperereza kugira ngo uwo mumotari afatwe.
IP Kayigi yasabye abaturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma harwanywa kandi hagakumirwa ibyaha aho biva bikagera.
IP Kayigi yakanguriye ku buryo bw’umwihariko ababinywa kubireka ababwira ko nta nyungu n’imwe bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ngufu,gusambanya abana, n’ibindi.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











