Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa za banki n’ibigo by’imari iciriritse bahuriye mu nama yo kunoza imikoranire

Ibigo by’imari iciriritse na banki birenga 40 bikorera mu karere ka Nyagatare byasabwe gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo gucunga umutekano w’aho bakorera no gutanga serivisi nziza ku bantu babagana.

Ubu ni ubutumwa bahawe tariki ya 24 Mata, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, inama ikaba yarabereye mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Barija. Ushinzwe  guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri aka karere Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yasabye abari bahagarariye izo banki n’ibigo by’imari iciriritse gufata ingamba zihamye zo gucunga umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango babo n’aho bakorera.

Yagize ati:” hari hamwe na hamwe hagiye hagaragara ubujura kubera kutagira abarinda umutekano aho bakorera. Turabasaba rero kumva neza ko mufite uruhare runini mu kuwicungira ndetse mugashyiraho abashinzwe kuwurinda kandi bafite ibikoresho byabugenewe kugira ngo mukomeze gukora neza akazi kanyu no gutanga serivisi nziza kubabagana”.

IP Kaburabuza yakomeje abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano cyane cyane binyuze mu guhererekanya amakuru mu gihe bagiye cyangwa bavuye kuzana amafaranga kuri banki runaka agenewe abanyamuryango babo, kugira ngo umutekano wabo ndetse n’uwayo mafaranga ubungabungwe neza.

Uretse gushyiraho abashinzwe umutekano kandi bafite ibikoresho byabugenewe mu kuwurinda kuri za banki n’ibigo by’imari iciriritse, banasabwe gushyira ibyuma bifotora ndetse bikanabika amashusho n’amakuru aho bakorera; mu rwego rwo kuwubungabunga kurushaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare Mugabo Alexis, yabasabye gushyira mu bikorwa inama nziza Polisi y’u Rwanda yabagiriye kugira ngo umutungo w’abaturage (amafaranga) ugire umutekano kuko iyo wibwe cyangwa ukangizwa bigira ingaruka mbi ku iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Mugabo yabasabye kandi gutanga serivisi nziza cyane cyane mu kwakira no guha amafaranga abanyamuryago babo mu gihe baje kuyabitsa cyangwa kuyabikuza bikihuta nta gutegereza umwanya munini bari ku mirongo.

Iyi nama ije ikurikira iyo ikigo cy’igihugu gishizwe amakoperative (RCA) cyari cyaragiranye nabo mu kwezi kw’Ukwakira 2016, aho nacyo cyabasabaga gushaka ingamba zihamye zo gucunga umutekano w’aho bakorera. Icyo gihe bakaba baragiriwe inama yo gushyiraho abacunga umutekano bahagije, bafite ibikoresho n’ubumenyi buhagije kandi bemewe n’inzego zibishinzwe.