Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bakora ibishoboka ngo abaturage bagerweho n'ibikorwa by'iterambere harimo imihanda, amashanyarazi, amazi n'inyubako zitandukanye zigenda zizamuka hirya no hino mu gihugu, ariko bimaze kugaragara ko hari abafite ingeso mbi y'ubujura bagenda biba ibikoresho bitandukanye by'ibyo bikorwa remezo, cyane cyane insinga z'amashanyarazi, n'impombo ndetse na mubazi z'amazi, kuko baba bazi ko bashobora kubibonera abaguzi ku buryo bworoshye.
Polisi y'u Rwanda iributsa abafite ingeso nk'iyi, ko uko ibikorwa remezo bigera kuri buri wese, ari ko nayo ifatanyije n'abaturage ifata ingamba zo kubirinda.
N'ubwo izo ngamba zihari ariko, ntihabura abaca abaturage mu rihumye bakabahungabanyiriza umutekano, ndetse bakanabangiriza ibikorwa remezo bamaze kugezwaho.
Urugero ni aho mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Tabagwe mu kagari ka Gitengure, mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mata, abanyerondo bafashe umumotari witwa Gakunzi Theogene w'imyaka 27 wari utwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulaki RD 001B, afite igikapu kirimo Mubazi (Warter meters) 4 n'ibindi bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amazi, byari byibwe mu isosiyete y'Abashinwa (Chinese Business Company (CBC) ishinzwe gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Tabagwe na Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bakamushyikiriza Polisi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye iri rondo ryafashe uyu mugizi wa nabi, aho yagize ati: "Turashimira aba banyerondo kuko bakoze akazi kabo neza, ibi biragaragaza akamaro n'uruhare rw'irondo mu kwicungira umutekano bafatanyije n'inzego zibishinzwe. Birababaje kuba abanyarwanda bakora cyane ngo bateze igihugu cyabo imbere, ariko ugasanga hari abandi bari kwangiza ibyo bikorwa by'iterambere".
Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe y'ababangiriza ibikorwa remezo n'abashaka guhungabanya umutekano bamaze kugeraho, kugirango bafatwe bakurikiranwe mu mategeko.
Kinyarwanda
English











