Trending Now

Nyagatare: Polisi yasubije kompanyi ikora umuhanda nyagatare-kagitumba ibikoresho byayo byari byaribwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka nyagatare, kuri uyu wa  19 kanama yashubije KOmpanyi  y,abashinwa  yitwa Stecol Corporation   ibikoresho bikoreshwa mu kubaka umuhanda  byari byaribwe.

Ibikoresho byasubijwe iyi sosiyete y’abashinwa ikora umuhanda Nyagatare –Kagitumba  bigizwe na mazutu ingana na Litiro 480, ndetse n’ibyuma bitandukanye bikoreshwa mukubaka ibiraro na rigori byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.(2 500 000 frw).

Umuvugizi wa Polisi muntara y’uburasirazuba chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ibikoresho byafashwe byari byibwe kuwa 17 Nyakanga.

Yagize ati: ’’ Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwatumenyesheje ko bwibwe ibikoresho byabo bakoreshaga mu kazi kabo kaburi munsi ko gutunganya umuhanda Nyagatare- Kagitumba, natwe duhereye kumakuru twahawe n’abaturage baturiye aho babikaga ibi koresho.Natwe tubasha kubikurikirana  kugeza tugeza bifashwe.’’

Igikorwa cyo gushyikiriza Kompanyi ya Stecol Corporation ibikoresho byayo  cyitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mukarere ka Nyagatare Senior superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka  aho yavuze ko munshingano za Polisi harimo gucunga neza ibyarubanda ndetse no kubikurikirana mugihe byibwe.

Yagize ati: ’’ Tukimenya aya makuru twihutiye gushaka uko twagaruza ibyibwe, Polisi izakomeza gushakisha uwo ariwe wese ukekwa kugeza agejejwe imbere y’amategeko.’’

SSP Tebuka yashoje asaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu gukora amarondo mu midugudu batuyemo ndetse bakanihutira kujya batanga amakuru ahagaragaye ubujura  n’ibindi byaha bitandukanye, Polisi ikabasha gukurikirana ababikoze.

Liu umuyobozi wa Kompanyi Stecol Corporation  ikora umuhanda  Nyagatare-Kagitumba yashimye cyane polisi y’ u Rwanda  imbaraga yashyize mugushakisha ibikoresho byabo kugeza bibonetse.

Yagize ati: ’’Ndashimira ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kuko yakoze uko ishoboye ngo ibikoresho biboneke.N’ubundi nari nizeye ko bizaboneka kubera icyizere dufitiye ubuyobozi bw’uRwanda.”