Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yamennye litiro sizaga 4000 z’inzoga zitemewe abaturage bahabwa ubutumwa

Hari mu gikorwa cyo gufata no kumenera  mu ruhame   inzoga zitemewe zigera kuri litiro 4300 zizwi ku izina ry’umugorigori. Zafashwe tariki 31 Ukuboza 2018 zifatanwa  umuturage witwa Munyagitariro Fulgence w’imyaka 41.

Yari atuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare ari naho yari afite uruganda rukora ziriya nzoga  akaziranguza abandi baturage bakajya kuzicuruza.

Muri icyo gikorwa  cyateguwe na Polisi cyo kurwanya inzoga zitemewe hanafashwe abaturage 3 bari bamaze kurangura izo nzoga batangiye kuzicuruza mu baturage.

Muri abo harimo uwitwa Bashakira Jean Baptiste w’imyaka 35 yafatanwe litiro 60, Nkuriyimana Jean Claude w’imyaka 27 yafatanwe litiro 40 na Nyiranzayino wacitse inzego z’umutekano ariko iwe hafatiwe  litiro 80.

Ubwo hamenwaga izo nzoga umuyobozi wa Polisi mu mu karere ka Nyagatare Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre  Tebuka yashimiye  abaturage bo mu karere ka Nyagatare kuba bamaze guhindura imyumvire bakaba bamaze kumva neza ububi bwa ziriya nzoga bakaba ari nabo barimo gufasha inzego z’umutekano gufata abantu bakizikora n’abazicuruza.

Yagize ati:”Kugira ngo ziriya nzoga tubashe kuzifata byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ufite amakuru.Twagiye kwa Munyagitariro koko arazikora ndetse anatwereka abo aziranguza nabo turazibasangana.”

SSP Tebuka akomeza avuga ko n’ubwo abaturage bamaze kumva neza ububi n’ingaruka za ziriya nzoga, hakiri bamwe mu bayobozi ku midududu n’utugari bagikingira ikibaba abakora bakanacuruza ziriya nzoga.

Ati:”Abaturage bo  bamaze kumva neza ububi bwa ziriya nzoga ndetse badufasha kuzirwanya, ariko hari bamwe mu bayobozi ku midugudu n’utugari usanga baba barahawe amafaranga na bariya bazenga bagakomeza kubahishira.”

Yavuze ko hatangiye ubukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo abagifite iyo myumvire bayihindure bafanye n’abaturage ndetse na Polisi mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe mu banyarwanda.

SSP Tebuka yakomeje akangurira abanyarwanda kwirinda kunywa ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka nyinshi haba mu buzima bwabo ndetse no mu mibereho yabo muri rusange.

Ati:”Ziriya nzoga zikorwa mu bintu byinshi bitandukanye kandi byangiza ubuzima,ziba zirimo n’umwanda.Umuntu uzinyoye zimutera uburwayi abandi bagakora ibyaha bitandukanye bagafungwa.”

Abafatanwe ziriya nzoga ndetse n’ibikoresho bifashisha bazikora bose  Polisi  yabashyikirije  ubuyobozi bw’umurenge.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.