Mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, muri iki cyumweru habereye inteko y’abaturage maze Polisi ikangurira abitabiriye inteko kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, gutunga agatoki ababikoresha no gutangira amakuru ku gihe aho bikekwa hose barushaho kwicungira umutekano.
Iyi nteko rusange yitabiriwe n’ abaturage barenga 400 iyoborwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Musheri Karagire.
CIP Twizeyimana yavuze ko iyi nteko y’abaturage iba ikenewe kuko ariwo mwanya mwiza wo guha ubutumwa abaturage bwo kurwanya no gukumira ikorehswa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge babakangurira kurushaho kwicungira umutekano.
Yagize ati:” Ni byiza gutangira ubutumwa mu mbwirwaruhame nk’uku kuko nubwo Polisi ihora ikangurira abaturarwanda kuri radiyo zitandukanye ndetse no mu bundi buryo ikoresha ibigisha kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu biza ku isonga mu guteza umutekano muke mu baturage, biba byiza iyo ubibabwiye bari hamwe unabaha n’ingero zifatika.”
Ibi yabibabwiye nyuma yo kubereka no kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge bigizwe na kanyanga litiro 55, inzoga ziganjemo Zebra ikarito 141 , afrircan gin ikarito 1018, ibi biyobyabwenge byose bikaba byari bifite agaciro ka 3.697 800Frw.
CIP Twizeyimana yasobanuriye abo baturage ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, zebra, african gin, chief waragi, suzi,muriture n’ibindi bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo n’ubujura. Bityo ko kubirwanya byaba ibyaburi wese.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Musheri, Karagire yabwiye aba baturage ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’ubikoresha, umuryango we n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:” Umuntu ubikoresha ashoramo amafaranga menshi, kandi iyo bifashwe biramenwa, agacibwa amande, bityo bikamuhombya ndetse akanafungwa. Ibi byose bikagira ingaruka kuri we n’umuryango we n’igihugu.”
Yasoje ababwira ko bakwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko ubucuruzi bwemewe ari bwinshi kandi bukozwe neza bwababyarira inyungu kuruta kwishora mu biyobyabwenge biteza umutekano muke bikanahanwa n’amategeko.
Kinyarwanda
English











