Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga yaganirije abatuye Umurenge wa Rukomo , mu karere kaNyagatare ku bubi bw’ibiyobyabwenge, anabasaba kwirinda kubyishoramo.
Ibi yabibasabye mu cyumweru gishize ku itariki 26 z’uku kwezi mu kiganiro yagiranye na bo nyuma yo kwifatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabereye (kuri uwo munsi) mu kagari ka Gahurura.
Mu butumwa yabagejejeho, CSP Sesonga yagize ati,"Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ababifatanwe bagafungwa, kandi bagacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi bibyara inyungu byemewe n’amategeko."
Yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize,ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Yongeyeho ko Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ari byo kugeza ubu bifatwa nk'ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko iri Teka ribiteganya. Kuri ibi hiyongeraho guhumeka Kole na Lisansi.
CSP Sesonga yagize kandi ati,"Kunywa ibiyobyabwenge ntibituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe nk’uko bamwe bibwira; ahubwo aho kubimwibagizwa bimwongerera ibindi bikomeye."
Yabwiye abari aho ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yagiriye inama abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikoresha n’ababicuruza kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga imitwarire yabyo kugira ngo birinde gukora no guteza impanuka mu muhanda; anakangurira abagatuye muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English










