Ku itariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yahuguye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ruhagarariye urundi ku rwego rw’utugari n’imirenge igize aka karere irukangurira gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.
Ibiganiro bagiranye na Polisi byabereye mu cyumba cy’inama cy’Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare.
Uru rubyiruko rwahuguwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Hodari Rwanyindo afatanyije n’Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, Bonane Emmanuel.
SSP Rwanyindo yashimye uru rubyiruko ku ruhare rugira mu gukumira no kurwanya ibyaha; abasaba gukomeza gukorera ku ntego.
Yagize ati," Muri Abafatanyabikorwa bakomeye ba Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha. Turabashimira urwo ruhare mugira mu gukumira icyahungabanya umutekano. Mukomeze gushyira imbaraga mu gukangurira abatuye imidugudu yanyu kwirinda ibyaha aho biva bikagera."
Yabasabye gukomeza gukangurira abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko byagaragaye ko ahanini ari byo bitera ibindi byaha birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
SSP Rwanyindo yabwiye kandi urwo rubyiruko ati,"Kwishora mu biyobyabwenge bidindiza iterambere kubera ko bigabanya imbaraga z’ubinywa; zaba iz’umubiri ndetse n’intekerezo. Na none kandi bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa butuma adakora ngo yiteze imbere anateze imbere igihugu. Mukwiriye gukangurira ingeri zose z’abantu kwirinda icyitwa ikiyobyabwenge."
Bonane yavuze ko we na bagenzi be bazakomeza gukora ibituma akarere ka Nyagatare n’Igihugu muri rusange bitera imbere; kandi ko bazakomeza gufatanya n’abandi kubungabunga no gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho.
Yagize ati,"Tuzi neza ko gukorera Igihugu ari inshingano za buri wese ukunda igihugu cye kandi ucyfuriza ibyiza. Gutanga no guhanahana amakuru ku gihe bituma inzego zifatanya gukumira icyahungabanya umutekano; bityo Igihugu cyacu gikomeze kurangwamo amahoro n’ituze."
Usibye kwigisha Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya gukumira icyahungabanya umutekano, Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rukora ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Umuryango nyarwanda hibandwa ku gufasha imiryango itishoboye nko kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu, kuyoroza amatungo maremare n’amagufi, no kuyubakira uturima tw’igikoni.
Ibindi uru rubyiruko rukora harimo gukangurira Umuryango nyarwanda kurangwa n’isuku, gutera ibiti hagamijwe kurengera ibidukikije, guhanga, kwagura no gutunganya imihanda; n’ibindi bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye.
Kinyarwanda
English











