Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafatiye mu murenge wa Rwimiyaga moto ifite Pulake RC 249 Y, ikaba yarafatanywe uwitwa Kuradusenge Boniface w’imyaka 51, bikaba bikekwa ko iyi moto ari injurano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko kugirango iyi moto ifatwe ari amakuru yatanzwe n’umwana wa Muhizi William utuye mu murenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare witwa Muhizi Patrick, akaba yaravuze ko moto yabo imaze umwaka urenga yibwe kuko yabuze mu Ugushyingo 2016.
CIP Kanamugire yabisobanuye muri aya magambo:”Uyu Muhizi Patrick yahuye na Kuradusenge atwaye moto avuga ko ari iya Papa we, arabitumenyesha turaza turayifata, Kuradusenge atubwira ko yayiguze n’uwitwa Bucyayungura utuye mu murenge wa Shangasha, abajijwe ibyangombwa byayo yerekana amasezerano y’ubugure gusa, avuga ko uwo bayiguze yamusigayemo amafaranga amubwira ko azamuha ibyangombwa ayamushyiriye.Nibwo twahise tuyifata tumusaba kujya kuzana ibyangombwa biyiranga, ubu iri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha.”
Yanavuze ko babwiye na Muhizi kuzazana ibyangombwa byerekana ko ari iye, bakabona kuyimuha.
CIP Kanamugire yasabye abafite ibinyabiziga kutabishyira mu muhanda nta byangombwa bibiranga bafite, aho yagize ati:”Ubusanzwe, imodoka na moto mbere yo kugira ikindi kintu zikoreshwa, zigomba kuba zifite impapuro n’ibyapa biziranga, izitabifite rero zifatwa nk’inyibano”.
Yakomeje aburira abajura biba za moto n’abakora ubundi bujura ko babireka, kuko Polisi ifite ubushobozi bwo kubatahura ikabafata, abasaba gushyira amaboko hasi bagakora bakareka ubujura kuko butuma bafatwa bagafungwa bikabagiraho ingaruka ndetse n’imiryango yabo.
Yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura cyangwa ikindi gikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe mu maguru mashya.
CIP Kanamugire yanasabye abaturage gukomeza kugira imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
Kinyarwanda
English











