Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe uwinjizaga mu Rwanda magendu y?amabuye y?agaciro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira ahagana saa saba z?amanywa Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe uwitwa Twagirayesu Fred w?imyaka 47. Yafatanwe ibiro 50 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, yafatiwe mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwebishorogoto, Umudugudu wa Rwebeshorogoto. Aya mabuye yari ayakuye mu gihugu cya Uganda aje kuyacuruza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa Twagirayesu byaturutse ku makuru yatanzwe n?umuturage yari yahaye akazi ko kumutwaza ariya mabuye.

Yagize ati? Hari umuturage ufite moto wari wahawe akazi na Twagirayesu ko kumutwaza ariya mabuye y?agaciro. Bari bumvikanye amayeri baza gukoresha aho umuturage yahetse umufuka urimo amabuye naho Twagirayesu akajya imbere akagenda amucungira ko nta bapolisi bari mu nzira.?

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uwo muturage yaje gutanga amakuru bituma Twagirayesu afatwa.

Ati? Barabikoze koko, bajya ku cyambu cya Nyamiyonga kiri mu Murenge wa Musheri bakurayo ayo mabuye. Twagirayesu ariwe nyiri amabuye yafashe moto ajya imbere naho umuturage amujya inyuma. Baraje bagera Matimba bahasanga abapolisi bahita babafata.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba yashimiye uriya mumotari watanze amakuru ndetse akangurira n?abandi bashoferi kwirinda abantu babashora mu byaha.

Ati? Buri gihe dukangurira abantu cyane cyane abamotari, abashoferi n?abanyonzi kujya birinda umuntu wese wabashukisha amafaranga akabashora mu bikorwa bitemewe n?amategeko. Tubagaragariza ko ufashwe ahanwa n?amategeko ndetse n?ikinyabiziga cye kigafatwa kikaba cyatezwa cyamunara. Nyamara hakaba ubwo nyiri bicuruzwa bya magendu we acika ntagaragare.?

Yakomeje akangurira abantu kureka ubucuruzi butemewe n?amategeko ahubwo kuko iyo bafashwe bagira igihombo gikomeye. Yabibukije ko bagomba kujya basorera ibicuruzwa byemewe ibitemewe n?ibiyobyabwenge  bakabyihorera.

Twagirayesu yahase ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB0 rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Matimba kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 3 mu iteka rya minisitiri ku kurwanya ubucuruzi bwa magendu y?amabuye y?agaciro ivuga ko bibujijwe kwinjiza mu gihugu amabuye y?agaciro mu Rwanda udafite inyandiko z?umwimerere zigaragaza inkomoko ndetse n?uburemere by?ayo mabuye kandi izo nyandiko zigomba kuba zatanzwe inzego zibishinzwe. Ayo mabuye agomba kuba afite inyandiko z?ubucuruzi kandi akaba yarashyizweho ibirango n?inzego zibifitiye ububasha.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.