Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe uwinjizaga mu Rwanda amasashe

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Nshimyumuremyi Ezra w?imyaka 18 afite amasashe ibihumbi 20 ayakuye mu gihugu cya Uganda ayazanye mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza, afatirwa mu Murenge wa Rwempasha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nshimyumuremyi yafashwe na Polisi ari nijoro arimo kunyura mu nzira zetemewe ava mu gihugu cya Uganda. Baramuhagaritse barebye basanga ni amasashe afite.

Yagize ati? Abapolisi bamaze kumubona baramuhagaritse bamubaza aho avuye n?ibyo afite avuga ko avuye mu gihugu cya Uganda kuvanayo amasashe. Ntiyashatse gusobanura uko ayabona n?abo yari ayashyiriye.?

CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu kwirinda ibikorwa byo kwambuka Igihugu mu buryo butemewe kuko bashobora kuhaburira ubuzima.

Yagize ati?Kwambuka ibihugu unyuze mu nzira zitemewe bigira ingaruka nyinshi, abaturage tubasobanurira ko iyo bageze muri kiriya gihugu cya Uganda  bahohoterwa ndetse bamwe bakicwa. Ikindi kandi kuriya binjira banyuze mu nzira zitemewe hari igihe bashobora kwitiranywa n?abagizi ba nabi binjiye mu Rwanda bakaba bahasiga ubuzima.?

Yanabibukije ko amasashe atemewe mu Rwanda bityo bagomba kwirinda kuyazana ndetse n?uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

Nshimyumuremyi yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.