Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe moto 2 zakoreshwaga mu gukwirakwiza inzoga zitemewe

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukuboza 2018, Polisi yafashe moto ebyiri imwe yari ifite ibirango RD 394 G indi yari ifite RE 393 I zari  zipakiye  imifuka y’inzoga zitemewe.

Izo moto ebyiri zari zihetse imifuka yuzuyemo inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi ku izina rya Zebra Waragi, zafatiwe  mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri.

Umuvugizi wa  Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu rukerera ari bwo  umuturage wo mu murenge wa Musheri yahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu babiri bapakiye inzoga bazijyanye mu mujyi wa Nyagatare.

Yagize ati “Umuturage utuye muri uriya murenge  ku muvumba, niwe wahamagaye abapolisi ababwira ko hari abantu babiri bapakiye ziriya nzoga bazijyanye mu mujyi wa Nyagatare. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata.”

CIP Kanamugire avuga ko mu gitondo ari bwo bageze ku bapolisi, babahagaritse baranga ahubwo bakomeza kwiruka, abapolisi babakurikiye nibwo bataye moto biruka n’amaguru baracika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugira mu gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Yagiriye inama abantu bagifite ingeso mbi yo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe kubireka kuko ingamba zafashwe ntaho bazazicikira.

Yagize ati “Ingamba ya mbere kandi y’ingenzi ni uko abaturage barimo gukorana neza n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha. Ubu nibo batanga amakuru kugira ngo Polisi ifate bariya banyabyaha.”

CIP Kanamugire avuga ko iyi mikoranire myiza n’abaturage imaze gutanga umusaruro ugaragara kuko mu mezi atatu ashize, mu karere ka Nyagatare hafashwe Moto 132 n’imodoka 2 zikoreye ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hakunze kugaragagara cyane  ibikorwa byo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, muri ibyo bikorwa hanatangirwa  ubutumwa bukangurira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kubirwanya bivuye inyuma.