Ku wa kane tariki 7 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Nyagatare yafashe uwitwa Ndagijimana Innocent atwaye imodoka ifite nimero ziyiranga (Pulake) RAA 110B ipakiye amakarito 114 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi.
Polisi kandi yafashe amagare 18 yakoreshejwe mu gutunda izi nzoga zivanwa aho zinjirijwe mu gihugu zikuwe muri kimwe mu bihugu byo muri aka karere gihana imbibi n’u Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Cyembo, mu murenge wa Matimba biturutse ku makuru Polisi yahawe na bamwe mu bahatuye biyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yashimye abatuye aka gace ku ruhare bagize mu ifatwa ry’iyi modoka yari ipakiye izo nzoga bitewe no kuba baratangiye amakuru ku gihe.
Yagize ati,"Twabonye amakuru ko hari abantu 18 batwara ku magare zimwe mu nzoga zitemewe mu Rwanda bazikuye hafi y’Umupaka uhuza U Rwanda na kimwe mu bihugu byo muri aka karere; byagera nimugoroba, hakaza imodoka izipakira, ikazijyana aho zicuruzwa hirya no hino mu gihugu; turabikurikirana kugera tuyifashe; ndetse dufata n’ayo magare."
CIP Kanamugire yagize kandi ati,"Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo n’iyi yitwa Zebra Waragi bitera ubikoresha gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Abantu bakwiriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko; usibye kuba ari icyaha, ari no gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa."
Yavuze ko Ndagijimana yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha; inarishyikiriza iyo modoka, inzoga zari zipakiyemo n’ayo magare.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubyishoramo afungwa akanacibwa ihazabu. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nkabyo.
Kinyarwanda
English











