Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi ahagana saa tatu nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Rwakibibi Steven na Uwanziga Anna. Bafashwe bapakiye ibiro 300 by’amabuye y’agaciro mu modoka ifite ibirango RAA 393C, yari itwawe na Rwakibibi Steven. Bafatiwe mu murenge wa Rwempasha mu kagari ka Rwempasha mu mudugudu wa Rwahi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasizirazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko umwe mu baturage batuye ahitwa ku muyanja mu murenge wa Rwempasha niwe wabonye abantu bapakira ibintu mu modoka atanga amakuru.
CIP Twizeyimana yagize ati “Umuturage yabonye bapakira ibintu mu modoka agira amacyenga aziko ari ibicuruzwa bya magendu. Yahise ahamagara kuri Polisi ya Rwempasha bakurikirana ya modoka basanga ipakiye ariya mabuye y’agaciro.”
Umushoferi yemera ko yahawe akazi na Uwanziga Anna ko gutwara iyo modoka ariko atari azi ko ari ubucuruzi bwa magendu.
CIP Twizeyimana yagize “ Nubwo umushoferi yemeza ko yahawe akazi n’uriya mugore, uriya mugore nawe nta byangombwa afite bimwemerera gucuruza amabuye y’agaciro kandi nta n’ubwo asobanura neza aho ariya mabuye ayavana n’aho yari ayajyanye.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru anabakangurira gukomeza ubufatanye mu kugaragaza inzira zose zikoreshwa mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha.
Ati “Magendu iyo ariyo yose ntiyemewe, ariko iyo bibaye amabuye y’agaciro biba bibi kurushaho kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu ndetse n’abashoramari bafite ibyangombwa byo gukora ubwo bucuruzi bakahahombera kuko amabuye ata agaciro.”
Yasabye ababikora kubireka kuko n’ubundi bazafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko ndetse kandi bamburwe ayo mabuye ndetse n’imodoka yari iyatwaye ifatirwe.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











