Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe bane bari batwaye ku magare inzoga zitemewe mu Rwanda

Ku wa gatanu tariki ya 1 y’uku kwezi , Polisi mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo bane bari batwaye ku magare Zebra Warage na Kanyanga; izi nzoga zikaba zitemewe mu Rwanda.

Abazifatanywe ni abitwa: Hagenimana Etienne, Shyaka America, Turikumwe Emmanuel na Nshimiyimana Emmanuel.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bane bafatiwe mu kagari ka Kabare, mu murenge wa Rwempasha .

Yavuze ko ubwo Polisi yabahagarikaga ahagana saa kumi z’ijoro; bo n’abandi bane bari hamwe bakubise hasi inzoga bari bahetse ku magare bakiruka; Polisi ifata aba bane; bukeye ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kanyanga ifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Ibindi bifatwa nka byo; nk’uko iri Teka ribiteganya harimo Urumogi, Mayirungi, Chief Warage na Suzie. Iri Teka rivuga  kandi ko guhumeka Kole na Lisansi na byo bifatwa nk’Ibiyobyabwenge.

CIP Kanamugire yakanguriye abatuye  iyi Ntara kwirinda ibiyobyabwenge by’amoko yose agira ati,"Ababinywa babangamira abo mu miryango yabo, ndetse n’abandi muri rusange kuko bakora ibikorwa bibabangamira birimo kubakubita ; ku buryo hari n’abo bakomeretsa; bakaba kandi bakora ibindi byaha birimo ihohotera rishingiye gutsina no gufata ku ngufu. Buri wese akwiriye  kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo atanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora."

Yavuze ko ifatwa ry’aba bane ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; aboneraho gusaba buri wese kwirinda kubyishoramo; akanirinda ibindi byaha.

Kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.