Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe amasashe ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda

Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yafashe umucuruzi afite  amasashe amakarito 110 arimo amasashe ibihumbi 22 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, yafashwe ubwo yari amaze kuyinjiza mu gihugu ayakuye mu gihugu cya Uganda.

Aya masashe yafashwe kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Kanama, afatanwa uwitwa Mukeshimana Angelique, afatirwa mu Mudugudu wa Gikukuru, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Karama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mukeshimana yafashwe ageregeza kwinjiza mu gihugu amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy?abaturanyi.

Ati: ?Polisi yahawe amakuru n?umuturage ko Mukishimana agiye kwinjiza amasashe atemewe ayakuye mu gihugu cya Uganda akoresheje inzira zitemewe (Panya) ahitwa Mukoki. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata nibwo yafatirwaga mu Kagali ka Kabuga afite amasashe amakarito 110, ahita ajyanwa kuri Polisi.?

Mukeshimana akimara gufatwa yatangaje ko ayo masashe yaragiye kuyagurisha abacuruzi bo mu Murenge wa Ngarama ari naho yaje aturuka.

SP Twizeyimana, yihanagirije abantu bose bakora ubucuruzi kwirinda gukoresha ibintu bitemewe cyane cyane ko amasashe yangiza ibidukikije. Yanabibukije ko iyo ukoresheje isashi ukayijugunya mu murima utongera kwera kuko ikumira amazi ntagere mu butaka.  Yaboneyeho kwihanangiriza abantu bajya mu bihugu duturanye bakinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda ko batazihanganira.

SP Twizeyimana yasabye abaturarwanda bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe, igihe babonye abantu bakora ibyaha, cyane cyane abantu binjiza magendu mu gihugu.

Mukeshiamana n?ibyo yafatwanywe yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB ) ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro 10 z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.