Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe amakarito 14 y’inzoga zitemewe mu Rwanda yitwa Zebra. Cumi n’abiri yafatiwe mu kagari ka Rukomo, mu murenge wa Rukomo, ahagana saa sita z’amanywa. Uwari ayatwaye kuri moto ifite nomero za purake RC 315 R, akimara kubora Polisi imbere ye, yahise ahagarara, ava kuri moto, maze ariruka, ayatana n’iyo moto yari apakiweho. Moto n’izo nzoga biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu gihe iperereza rikomeje.
Andi makarito abiri yafatanywe Hakizimana Stanislas, wari ayikoreranye na litiro 20 za Kanyanga. Yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi, mu kagari ka Matimba, mu murenge wa Matimba, ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba. Afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe iperereza rikomeje, kandi n’izo nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda yafatanywe, ni ho zibitse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati: "Kunywa, gucuruza no gutunda Zebra na Kanyanga, ntibyemewe mu Rwanda. Ikindi kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa".
Yagaragaje ko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa izi nzoga zitemewe mu Rwanda, n'ibiyobyabwenge, birimo urumogi.
Yagize ati kandi: "Uwabinyoye nta bwenge aba agifite, niyo mpamvu akora ibyaha. Ikindi kandi, izi nzoga kimwe n’ibiyobyabwenge muri rusange, biteza ubukene mu muryango, kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza imbere umuryango muri bene biriya binyobwa bitemewe n’amategeko kandi bimwangiririza ubuzima".
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ariya makarito 14 ya Zebra na litiro 20 za Kanyanga, kandi abakangurira kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











