Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe abantu 4 bakekwaho icyaha cy’ubujura

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli yafashe uwitwa Bizimana Didier w’imyaka 33, umwe mu bagize itsinda ry’abasore bane bakekwaho icyaha cy'ubujura bwo gutobora inzu y’ubucuruzi mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu ijoro rya tariki ya 16 Ukwakira 2020, aribwo iri tsinda ry’aba basore bagiye mu iduka ry’uwitwa Sinigenga Donat w’imyaka 25 riherereye mu isanteri ya Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga bagaca ingufuri y'iryo duka bibamo ibikoresho bitandukanye birimo Radiyo10, telefone ntoya zigendanwa 20, telefoni zigezweho (smart phone) 10, mudasobwa 2, sharijeri za telefoni 10 n’udufata amajwi n’amashusho (memory card) tugera kuri 20.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Sinigenga akimara kwibwa yahise atanga amakuru.

Yagize ati “Nyuma y’aho uyu Sinigenga yibiwe yahise abimenyesha Polisi ikorera aho akorera maze nayo ikomeza gushakisha aho abo basore baba baherereye. Nyuma nibwo batatu muri bo baje gufatwa na Polisi.”

CIP Twizeyimana avuga ko aba batatu bakimara gufatwa berekanye aho bagurishije bimwe mu bikoresho byari by’ibwe birimo Radiyo 2, Telefoni ntoya 3 na Sharijeri imwe maze bisubizwa nyirabyo.

Akomeza avuga ko aba basore bavuze ko mugenzi wabo Bizimana ariwe watwaye byinshi kandi batazi aho yaba aherereye ndetse ko batazi aho yabijyanye gusa nyuma nawe yaje gufatwa.

Ati “Tumaze  kumenya ko uyu Bizimana ariwe wajyanye ibyo bindi byari bisigaye twakomeje kumushakisha, aribwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo twamufatiye mu Murenge wa Mimuli, Akagari ka Rugali mu Mudugudu w’Urumuri. Ubu hakaba hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gukurikirana aho ibyo bikoresho bya Sinigenga yabihishe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yibukije abakora ibyaha ko aho babikorera hose n’igihe babikorera cyose batazabura gufatwa.

Yagize ati “Nta gahenge na gato Polisi izigera iha abakora ibyaha, imbogamizi ni ukutabonera amakuru ku gihe. Niyo mpamvu twibutsa abakora ibyaha  ko bagomba kubicikaho kuko nta kabuza bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwicungira umutekano no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we ntibahishire abakora ibyaha.

Abafashwe bahise  bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe(1).