Niyiduha Ismael , Ahishakiye Emmanuel na Nizeyimana Emmanuel nibo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe bakurikiranweho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi ahubakwa agakiriro gaherereye mu murenge wa Karama. Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwa bariya bantu kwaturutse ku makuru yatanzwe n’ushinzwe ibikorwa byo kubaka kariya Gakiriro.
Yagize ati “Ushinzwe kubaka kariya Gakiriro yaduhaye amakuru ko hari bimwe mu bikoresho babuze, ariko akaba yarigeze kubonana bimwe muri ibyo bikoresho uwitwa Niyiduha.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi yatangiye gushakisha ibyo bikoresho biza kugaragara ko Niyiduha yari afatanyije na Ahishakiye ndetse na Nizeyimana wari umuzamu w’ibyo bikoresho. Aba bafatanwe ibyuma bibiri byifashishwa mu kubaka igisenge.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage Polisi irimo gushakisha ibindi bikoresho byabuze ndetse hanashakishwa abandi baba baragize uruhare muri ubwo bujura.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











