Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi iragira abaturage inama yo kwirinda urugomo no kwihanira

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagiriye inama abatuye akarere ka Nyagatare kwirinda urugomo no kwihanira.

Ibi IP Kayigi yabivuze nyuma yuko ejo tariki ya 24, umugabo witwa Nshimiyimana Jean Claude, wo mu kagari ka Kijojo, mu murenge wa Musheri muri ako karere, akubise icyuma mu nda uwitwa Hategekimana John akamusiga afite igikomere gikomeye ndetse anavirirana cyane.

Uwakubiswe icyuma yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare mu gihe Nshimiyimana ukurikiranywehi iki cyaha we yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba arinaho afungiye mu gihe iperereza rikorwa. Police muri aka karere iravuga ko aba bagabo bombi bari basinze ibi akaba ari nabyo byaba byarabaye intandaro y’uru rugomo.

IP Kayigi yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge nka kanyaga ndetse bakanagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira batanga amakuru ku babikekwaho. Umuyobozi w’irangamimerere w’umurenge wa Musheri Habyara Justin, yashimye imikoranire ya Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge mu bikorwa by’umutekano. Nawe yavuze ko ubusinzi buri mu bintu bitera urugomo muri uyu murenge, akaba avuga ko abaturage nyuma yo gusinda kanyanga usanga bakunda gusagarira bagenzi babo ibi bikaba bikunze no kuviramo bamwe gukomerekera.

 Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwashyizeho ingamba zo gukumira ibiyobyabwenge zibanda cyane cyane mu gutanga inyigisho zigamije gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge.

 Ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.