Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi iraburira abamotari kwirinda ibiyobyabwenge

Nyuma yuko bigaragaye ko bamwe mu bamotari bishora mu bikorwa by’icuruzwa n’ikwirakwizwa rya magendu n’ibiyobyabwenge mu karere Nyagatare, abagize koperative z’abamotari muri aka karere bashyizeho ingamba zo guhanahana amakuru y’abangiza isura y’umwuga wabo mu rwego rwo kurwanya abakora ibyaha bakoresheje moto.

Umuyobozi  wa Polisi mu karere Ka Nyagatare  Senior Superintendent of Police (SSP)  Pierre Tebuka  yavuze ko Polisi yahagurukiye kurwanya abamotari batwara ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’abakora ibindi byaha bitandukanye bakorera muri kano karere.

Yagize ati “Mu kwezi kwa gatandatu hafashwe  moto 16  mu bikorwa bya magendu mu gihe mu kwezi kwa karindwi kuva kwatangira hamaze gufatwa moto 25, ibi bikaba bigaragaza ko Polisi  ihora iri maso mu kurwanya icyahungabanya umutekano w’abaturarwanda.”

Yashimangiye ko abitwikira isura y’abamotari bagakora ibyaha bakoresheje moto, batazihanganirwa binyuze mu makuru atangwa n’abaturage ndetse n’abamotari b’inyangamugayo.

Ati “Icyatumye dufata ziriya moto na bamwe mu bari bazitwaye ni amakuru duhabwa n’abaturage na bamwe muri mwe b’inyangamugayo kuko babona muri guhemukira igihugu n’abagituye. Turabasabye ngo mubireke rwose kuko ntanyungu yabyo.”

Perezida wa koperative y’abamotari mu karere ka Nyagatare Ntare Leonard yasobanuye ko bashyizeho ingamba zigamije kurwanya bamwe mu bamotari bica isura y’akazi kabo bishora mu bikorwa byo gucuruza magendu ndetse n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Abamotari bahorana umunsi ku wundi ndetse n’aho bakorera baba baziranye. Hashyizweho uburyo buhamye bwo gutanga amakuru y’abamotari ndetse n’abandi biyitirira gukora uyu mwuga, bagakora ibyaha bitandukanye. K’ubufatanye n’amakoperative y’abamotari ndetse na Polisi birimo gutanga umusaruro kuko hari abagenda bafatwa.”

Ikindi yatanze nk’igisubizo ni ugutandukanya moto ikoreshwa mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu by’umwuga n’izindi binyuze ku marangi zizajya zisigwa, mu rwego rwo kwirinda ko hagira umuturage ukora magendu bikitirwa abamotari.

Mu rwego rwo kunoza imikorere, buri mu motari yahawe umwambaro w’akazi umuranga (ijiri) wanditseho nimero imuranga, aho akorera ku buryo bizajya byoroha gutandukanya abaforoderi n’abamotari b’umwunga bakorera mu karere ka Nyagatare.

Ntare yavuze ko hari moto zishinzwe umutekano  zigiye gushyirwa aho abamotari bakorera  mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’abamotari, yongeraho bateganya gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kurwanya abakora ibyaha bihungabanya umutekano bakiruka.