Mu gihe abanyeshuri bitegura ibiruhuko by’igihe kirekire aho ibyo biruhuko bimara hafi amezi 3, birashoboka ko bamwe muri bo bashobora kwishora mu bikorwa bibi, birimo kunywa ibiyobyabwenge bityo bikaba byabashora no mu mibonano mpuzabitsina.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda kuwa gatanu tariki ya 18 Ukwakira yatangije ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge iha abanyeshuri, aho abanyeshuri bakangurirwa kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.
Iki gikorwa biteganyijwe ko kizagera nibura mu mashuri ijana yo mu gihugu hose, ahakunze kugaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa se imyitwarire mibi mu turere ayo mashuri arimo.
Ni muri urwo rwego kandi mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba, no mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri bya Bright Academy n’urwunge rw’amashuri rwa SOPEM biherereye mu karere ka Nyagatare ndetse n’ikigo cya Nyakina n’urwunge rw’amashuri rwa Muramba biherereye mu karere ka Gakenke.
Muri ibyo biganiro, abanyeshuri bahawe amasomo yokwirinda ibiyobyabwenge, bigishwa ibiyobyabwenge ibyo aribyo, ubwoko bwabyo, ingaruka zabyo k’umuryango muri rusange, ndetse n’urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza by’umwihariko.
Muri ibyo biganiro kandi, babwiwe icyo itegeko riteganya ku byerekeranye n’ibihano k’uwanyoye n’ukoresha ibiyobyabwenge mu bundi buryo.
Nyuma y’ibiganiro abanyeshuri babajije ibibazo maze basobanukirwa neza ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, baniyemeza kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo aho bagiye kujya.
Biyemeje kandi kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge kimwe n’uko bazakangurira urubyiruko rutiga kutabyishoramo.
Ubuyobozi bw’ishami rya community policing bukaba buvuga ko ubu bukangurambaga buzagira ingaruka nziza mu guhindura imyifatire y’abanyeshuri, kuko ngo uku kwigisha abanyeshuri ububi bw’ibiyobyabwenge bizafasha no kugabanya ibyaha by’urugomo, kimwe n’inda zitateguwe ndetse n’ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.