Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo Kagesera Martin wímyaka 30 yatawe muri yombi na Polisi ku bufatanye n’abaturage, uyu Kagesera akaba yafashwe ari kuri moto yari amaze kwiba umuturage wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Ryabega.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i burasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko hari ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo umuturage yaparikaga moto ye akinjira mu nzu yasohoka akayibura.
Akimara kuyibura yahise yitabaza umuturage baturanye uri mu nzego z’umutekano , nawe amufasha kumenyesha Polisi n’abandi bamotari barayikurikira.
CIP Kanamugire yagize ati: Hari mu masa mbiri umuturage aparika moto ye mu nzu asohotse arayibura, yahise abimenyesha abandi baturage natwe barabitubwira, turayikurikira”.
Yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya aya makuru, ku bufatanye n’abamotari bakurikiye icyerekezo yanyuzemo bamufatira mu muhanda wa Ryabega yerekeza Rwimiyaga.
Twafashe uwo mujura wa moto yamunaniye arimo kuyisunika.Atubonye yashatse kwiruka ariko biranga biba iby’ubusa turamufata.
CIP Kanamugire yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugirana n’inzego z’umutekano,ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.
CIP Kanamugire yagize ati:”Nta minsi ine yashira batatubwiye ko hano hibwe moto, Abaturage tubasaba kujya bandika abantu bose bashya binjiye mu midugudu,kujya batangira amakuru ku gihe ndetse abamotari tubasaba kujya batwara abantu bazi kandi bakabatwara cyane cyane ari ku manywa”.
Gakumba Fred nyiri moto yari yibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abaturage ku bufatanye n’imbaraga bakoresheje kugira ngo moto ye iboneke.
Ubujura bwa za moto si muri Ryabega gusa bugaraye kuko no hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abamotari bivugwa ko bibwe moto. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abamotari kujya bagirira amacyenga abagenzi batwara ndetse bakitondera n’amasaha y’ijoro.Kuri ubu Polisi y’u Rwanda irashishikariza abamotari gushyira akuma kuri za Moto zabo kazajya kabafasha kugaragaza aho moto yabo iri mu gihe yibwe.
Kinyarwanda
English











