Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyagatare barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’imirenge hamwe n’abatwara abagenzi kuri za moto bo muri aka karere, barasabwa gukomeza kugira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha.
Ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukwakira 2015 n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ubwo yabasuraga akanaganira nabo. Abitabiriye iyo nama bose hamwe ni 1169 bakaba basabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda gukorera hamwe no kuzuzanya kugira ngo batere imbere ndetse no guhanahana amakuru kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha.
IGP Emmanuel K Gasana yasabye kandi abo bamotari n’abaturage muri rusange, kwitabira gahunda za leta, no kubaha inzego z’ubuyobozi zashyizweho. Yakomeje asaba by’umwihariko abamotari kwirinda gutwara ibiyobyabwenge ndetse no kubinywa, kumenya abagenzi batwaye kuri moto zabo, kuko hari aho byagaragaye ko hari bamwe muri bagenzi babo batwara abanyabyaha banyuranye kubera uburangare cyangwa se banabazi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abo bamotari kimwe n’abatwara ibinyabiziga muri rusange kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo habeho kwirinda impanuka.
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Uwamariya Odette yagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zinyuranye ndetse n’ubwuzuzanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo igihugu kirusheho kugira umutekano usesuye n’iterambere rirambye.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere, Polisi y’u Rwanda yateye inkunga y’amafaranga ndetse na moto 20 amwe mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto ndetse na zimwe muri koperative z’abatwara abagenzi ku magare.
Kinyarwanda
English











