Ku itariki ya 12 Kanama, mu murenge wa Musheri, hasojwe ubukangurambaga bw’ibyumweru bibiri bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ndetse hahita hanangizwa ibiyobyabwenge mu ruhame, abaturage basabwa kubyirinda.
Ubu bukangurambaga bwabaye ku bufatanye bwa Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Musheri n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musheri babinyujije mu mukuni w’mupira w’amaguru.
Ibi biyobyabwenge byangirijwe imbere yabaturage barenga 2000 bari baje kureba umukino wahuzaga akagari ka Musheri na Kibirizi, aho byarangiye Kibirizi itsinze Musheriigitego kimwe ku busa.
Ibiyobyabwenge byangirijwe mu ruhame harimo amakarito 80 ya zebura waragi, litiro 30 za kanyanga, amacupa 11 y’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zizwi ku izina rya Usafi; ibi byose bikaba byarafatiwe mu murenge wa Musheri mu byumweru bibiri bishize.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare Senior Superitendent of Police (SSP) Pierre Tebuka, yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango abasaba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda.
Yaravuze ati” Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, bakagira uruhare rwo guha amakuru Polisi. Ubundi umunyarwanda nyawe yakagombye kurangwa no kurwanya ikintu cyose cyije gihungabanya umutekano kandi muzi ko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu kuwuhungabanya”.
SSP Tebuka yakomeje anenga abantu bagihishira abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Aha yaravuze ati” Ingaruka z’ibiyobyabwenge mwese murazizi. Hari igihe ushobora kwibwira ko zigera ku muntu ubinywa cyangwa ubikwirakwiza gusa, ababinywa kenshi nibo bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, nibo bajura, ni nabo bakubita bakanakomeretsa n’ibindi. Bityo ugasanga bigize ingaruka mbi ku bantu batandukanye muri rusange”.
SSP Tebuka yabwiye abaturage bari aho ko Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko byagaragaye ko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha.
Yibukije urubyiruko ko bakwiye kubyirinda, bagatekereza ku ngaruka zabyo mbere y’uko babinywa cyangwa babikwirakwiza, twavuga nko gucikiriza amashuri, gushaka imburagihe ndetse no gutwara inda z’indaro tutibagiwe gucibwa amafaranga y’amande n’igifungo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliette, yashimiye abaturage batanga amakuru ibi biyobyabwenge bigafatwa, abakangurira kubyirinda cyane cyane urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
English









