Kuri uyu wa 16 Mutarama mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda habereye igikorwa cyo kumena no kwangiza ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu bikorwa bya Polisi k’ubufatanye n’abaturage.
Ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe n’amakarito 345 ya zebra warage na African Gin, Litiro 180 za kanyanga ndetse n’ udupfunyika 53 tw’urumogi.
Chief Inspector of Police (CIP) Albert Nyirimigabo uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda avuga ko gugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe abaturage babigizemo uruhare batanga amakuru.
Yagize ati “Mu bihe bitandukanye twahawe amakuru y’aho abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu banyura tukihutira gutegura ibikorwa byo gufunga amayira bashobora kwinjiriramo mu mirenge ya Gatunda na Rukomo bityo birafatwa”.
Akomeza agaragaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko gihangayikishije umuryango nyarwanda bityo ingamba zo kubirwanya zakajijwe.
Ati “ Ni ikibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye kuko gikomeje kwangiza urubyiruko rukishora mu byaha bityo ejo hazaza hakangirika birasaba kandi ko kubirwanya buri wese abigira ibye amakuru y’ababicuruza agatangirwa igihe bagafatwa bagahanwa.”
CIP Nyirimigabo Asoza yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango kandi ko igihombo biteza ubikora haba mu buryo bw’ubukungu mu gihe bifashwe bikangizwa ndetse n’ibihano biremereye birimo igifungo cya burundu ku babicuruza.
I ngingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











