Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Mutarama nibwo Emmanuel Bigirimana w’imyaka 45 ukomoka mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare yatawe muri yombi agerageza guha ruswa umupolisi y’amafaranga ibihumbi 72 kugira ngo amufungurire Moto ye yafashwe itunda inzoga zitemewe n’amategeko.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare Chief Superintendent of Police (CSP) John Sesonga yavuze ko Bigirimana yatawe muri yombi agerageza gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo ahabwe moto ye yari imaze iminsi ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mu murenge wa Rwempasha.
Yavuze ko iyi moto ifite pulake RD 811 A yafashwe irimo gukoreshwa mu gikorwa cyo gutunda inzoga zitemewe mu Rwanda ,inzoga zizwi nka Zebra Waragi.
CSP Sesonga yagize ati: Ubwo twafataga iyi moto,Bigirimana yayivuyeho ariruka arayita.Yayitaye ihetse inzoga za Zebra Waragi kandi ntabwo zemewe hano mu Rwanda,yajyaga kuzicuruza mu buryo bwa magendu.Kuri uyu wa Gatanu rero nibwo yagarutse kuri sitasiyo aza aje gutanga ruswa ngo bamufungurire moto,uwo yari agiye kuyaha niwe wahise amuta muri yombi”.
CSP Sesonga yibukije abaturage kwirinda gutanga ruswa kuko uretse no kuba amategeko abihanira , bigira ingaruka mbi ku muryango wose aho uwari ushinzwe kuwutunga ajyanwa muri gereza umuryango yari atunze ugasigara mu bibazo.
Emmanuel Bigirimana aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu ikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’indonke yatanze nk’uko biteganywa mu ngingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda
Kinyarwanda
English











