Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukuboza, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyagatare bafashe itsinda ry’abacuruzi ba magendu binjizaga mu Rwanda amasashe n’ibindi bicuruzwa bya magendu bitemewe mu Rwanda harimo amasashe ibihumbi 120. Aba bakaba barinjiraga mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe.
Abafashwe bafatiwe mu Mudugudu wa Ryeru, Akagari ka Ryeru, Umurenge wa Rwempasha. Bafashwe bamaze kwambuka bava mu gihugu cya Uganda binjira mu Rwanda.
Usibye amasashe, bari banafite litiro 14 za Kanyanga, ibirungo byo guteka n’amavuta yo kwisiga atujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abantu bagera muri 20 aribo bafashwe barimo kwinjira mu Rwanda rwihishwa bafite biriya bicuruzwa twavuze haruguru. Yavuze ko bafashwe ahagana saa yine za nijoro.
Yagize ati “Bafashwe n’abashinzwe umutekano ubwo bari ku irondo. Bafatanwe ibicuruzwa birimo amasashe, amavuta yo kwisiga, ibirungo byo guteka n’amajerikani arimo inzoga zitemewe mu Rwanda.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata bariya bacuruzi ba magendu.
Ati “Twari dufite amakuru ko Ryeru ari ahantu hakunda gukoreshwa n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’abacuruzi ba magendu. Ariko biturutse ku ruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, Polisi yaje kubona amakuru aturutse mu baturage bavuga ko hari abantu bijandika muri biriya byaha.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere inzego z’umutekano zifatira abacuruzi ba magendu muri uriya Mudugudu wa Ryeru. M’Ukwakira uyu mwaka abantu batatu bafatiwe muri uriya mudugudu mu Murenge wa Rwempasha. Icyo gihe bafatanwe amasashe ibihumbi 20. Nanone mu bikorwa bya Polisi muri ako gace hafatiwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’abacuruzi ba magendu.
Abandi bantu batatu bafashwe muri Nzeri uyu mwaka bafatirwa mu Murenge wa Matimba nanone ho mu Karere ka Nyagatare, bafatanwe imifuka ine irimo amasashe.
Muri Nyakanga uyu mwaka na ho mu Mujyi wa Nyagatare hafatiwe ibintu bitabora bigera ku 18600 ndetse hanafatwa ba nyirabyo.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 11 Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ni mugihe ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Kinyarwanda
English










