Ku itariki 21 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe amakarito cumi n’icyenda yari atwawe kuri moto ebyiri zifite nomero za purake RC 869Z na RB 182C.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko moto ifite nomero za purake RC 869Z, yari itwaweho amakarito cumi n’atandatu y’inzoga ibujijwe izwi ku izina rya zebra, yafatiwe mu kagari ka Karangazi, mu murenge wa Kagangazi; naho ifite nomero za purake RB 182C, yari itwaweho nayo amakarito atatu y’iyo nzoga, ikaba yarafatiwe mu kagari ka Gashenyi, mu murenge wa Rukomo.
Yavuze ko abari bazitwaye bahise biruka bakimama guhagarikwa na Polisi, ahagana mu ma saa munane z’amanywa, bakaba bagishakishwa. Moto hamwe n’izo nzoga zibujijwe byafashwe biri kuri polisi ya Karangazi na Gatunda mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yagize ati: "Zebra, kimwe n’ibindi binyobwa nka Kanyanga, ntibyemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda. Ababikora usibye kuba banyuranya n’amategeko ariko binabangiriza ubuzima".
Yagaragaje ko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa izi nzoga zitemewe mu Rwanda hamwe no kunywa n'ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Yakomeje agira ati: "Uwabinyoye nta bwenge aba afite niyo mpamvu akora ibyaha. Ikindi kandi, izi nzoga zitemewe mu Rwanda kimwe n’ibiyobyabwenge muri rusange, biteza ubukene mu muryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo ibyakabaye biteza imbere umuryango abipfusha ubusa abigura bene biriya binyobwa bitemewe n’amategeko ahubwo bimwangiririza ubuzima".
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ariya makarito cumi n’icyenda ya Zebra kandi abakangurira kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda ari nako bakomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











