Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Batatu bafatanwe imifuka 14 ya sima bikekwa ko bibye mu kigo cy’ishuri

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare muri sitasiyo ya Mimuri yafashe abantu batatu aribo Hagenimana Laurien w’imyaka 41, Kobizaba Juvens w’imyaka 28 na Mukundiyukuri Didancienne w’imyaka 45. Barakekwaho kwiba imifuka 14 ya sima yubakishwaga mu rwunge rw’amashuri rwa Hunga (GS Hunga), ishuri riherereye mu Mudugudu wa Rutete, Akagari ka Gatete mu Murenge wa Mukama Akarere ka Nyagatare. Abakekwa baravuga ko  iriya mifuka ya sima  bayibye tariki ya 22 Ukuboza uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko sima yatwawe na Hagenimana wari umuzamu muri ririya shuri afatanya na Kobizaba wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho byubakishwa muri ririya shuri.

CIP Twizeyimana yagize ati  “Bariya bombi barivugira ko aribo batwaye sima ku mugoroba nka saa moya, umwe yatwaye imifuka 7 n’undi atwara 7. Bagiye kuyigurisha uriya witwa Mukundiyukuri kuko nawe ngo yari afite ibikorwa by’ubwubatsi, uriya nawe ni umufatanyacyaha kuko yemeye kugura ibyibano kandi abizi ko ari ibyo bibye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wabonye bariya bagabo babiri bajya kugurisha sima kuri uriya witwa Mukundiyukuri.

Ati “Umuturage yababonye ari nijoro nka saa moya bahetse imifuka ya sima ku magare bayijyanye mu rugo rw’uriya mugore. Yahise agira amakenga ko bayikuye kuri ririya shuri kuko ariho bakora, ahita abimenyesha abapolisi, bajyayo basanga koko iriya mifuka irahari, Mukundiyukuri ntiyaruhanyije yahise abyemera, hahise hakurikiraho gufata bariya bagabo babiri.”

CIP Twizeyimana yagaye cyane bariya bari bashinzwe kurinda ibikoresho by’ikigo ahubwo bakaba aribo baca inyuma bakajya kubigurisha. Yagaragaje ko nta bunyangamugayo bafite kandi barimo guhemukira abana barimo kubakirwa ririya shuri kandi banahemukira Igihugu muri rusange. Yashimiye umuturage utarahishiriye ikibi ahubwo akihutira gutanga amakuru, bariya bantu bagafatwa.

Abafashwe bose uko ari 3 bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.