Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku itariki 14 Mata 2015 ahagana saa saba n'igice za nijoro, yafatanye abagabo bane litiro 240 za Kanyanga, bazihetse ku magare.
Abafashwe ni Mpozembizi Anastase, w'imyaka 30, Habanabakize Jean Claude, ufite imyaka 21, Mugisha Sam w'imyaka 22 na Nsengiyaremye Dismas ufite imyaka 23.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bagabo, bakomoka mu kagari ka Bayigaburire, mu murenge wa Katabagemu, bafatiwe mu kagari ka Gitengure, mu murenge wa Tabagwe, buri wese atwaye ku igare amajerekani atatu ya kanyanga, ni ukuvuga litiro 60.
Yibukije abaturage ko kanyanga itemewe gucuruzwa no kunyobwa mu Rwanda, kandi ko iri mu bitera ibyaha nk'urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura, no gusambanya abana.
IP Kayigi yavuze ko kanyanga, kimwe n'ibindi biyobyabwenge, ituma abantu bamwe, cyane cyane urubyiruko, bishora mu ngeso mbi nk'ubusinzi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z'indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: "Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n'amategeko no kwishyirira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n'amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by'uwabinyoye."
IP Kayigi yavuze ko abo bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje.
Yakanguriye abaturage kudakora ikintu cyose kinyuranyije n'amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











