Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare bakomeje ibikorwa byo kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tugaragaramo cyane ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga n’izindi nzoga zitemwewe n’amategeko mu Rwanda, kubera ko akenshi zituruka mu bihugu duhana imbibi zinyujijwe ku mipaka itemewe n’amategeko.

Ni muri urwo rwego aka karere kashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibyo biyobyabwenge, inzoga z’inkorano  n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare Superitendent of Police (SP) Christian Safari, yavuze ko bongereye ingufu mu kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge.

Aha yagize ati: “Mu mezi ashize, twafashe inzoga zo mu bwoko bwa kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, ndetse tunafata abazicuruza n’abazinywa”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata, muri Nyagatare hangijwe litiro 700 za kanyanga, na Chief warage amakarito 200, byose byari byarafashwe mu kwezi gushize kwa Werurwe.

SP Safari yakomeje agira ati: “Tuzi neza ko hari abantu bagicuruza ibi biyobyabwenge, niyo mpamvu dufite gahunda yo gukomeza guha amahugurwa komite zishinzwe kwicungira umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze, tubashishikariza kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, ibi bizadufasha kurwanya ibi byaha mu karere kacu”.

Yakanguriye abaturage bose gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe, buri wese arushaho kuba ijisho rya mugenzi we,  kugirango habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge n’ibindi byaha mu baturage.