Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYAGATARE: Babiri bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare yafashe abasore babiri bageragezaga kugurisha moto bacyekwaho kwiba umuturage. 

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 28 na 23, bafashwe mu ijoro ryakeye ryo ku ya 3 Ukuboza, mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Kamagiri, mu gihe moto bafatanywe ifite nimero RH388N yari yibwe ku itariki 30 Ugushyingo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe nyuma yo gucyeka ko aba basore ari bo bayimwibye.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’uwibwe avuga ko hari abantu acyeka ko bagize uruhare mu kwibwa kwa moto ye. Hatangiye ibikorwa byo gukurikirana ngo tumenye koko niba ibyo uwo muturage avuga ari ukuri, abapolisi bageze mu kagari ka Kamagiri aho abo basore baba, barayihasanga niko guhita bafatwa.”

SP Twizeyimana yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, aboneraho gushishikariza abaturage gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. 

Yongeye kuburira abishora mu bujura ndetse n'ibindi byaha ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ukora ibikorwa bihungabanya umutekano w'abaturarwanda. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.