Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Nyagatare yafashe abagabo babiri bari batwaye mu modoka amasashe ibihumbi 540.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 31 y’amavuko ari we nyirayo na mugenzi we w’imyaka 40, wari umutwaye mu modoka yo mu bwoko bwa RAV 4 ifite nimero RAE 326 Y, mu mudugudu wa Nshuri, akagari ka Gatengure mu murenge wa Tabagwe saa Kumi n’imwe za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe.
Yagize ati: “Twari dusanzwe dufite amakuru y’uko abenshi mu bakora ubucuruzi bwa magendu n’abinjiza ibitemewe mu gihugu bitwikira ijoro. Hateguwe ibikorwa byo gufata bamwe mu babigiramo uruhare nibwo mu rucyerera bariya bagabo babiri bafatirwaga mu kagari ka Gatengure batwaye mu modoka amakarito arimo amasashe ibihumbi 540.”
Bose biyemerera ko ibyo bafatiwemo binyuranyije n’amategeko kandi ko bari basanzwe babizi ko amasashe atemewe bitewe n’uko yangiza ibidukikije, bakavuga ko bari bayakuye mu gihugu cya Uganda berekeje mu Karere ka Kayonza aho bari buyagurishirize.
SP Twizeyimana yaburiye abishora mu bikorwa birimo kwambutsa ibicuruzwa bitemewe, gukoresha inzira zitemewe, n’ibindi byaha ko Polisi iri maso kandi ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Ati: “Bitewe n’uko aka karere kimwe n’utundi duhana imbibi n’ibihugu duturanye, hari abinjiza mu gihugu magendu, ibicuruzwa bitemewe n’ibiyobyabwenge banyuze mu nzira zitemewe, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo no gufatanya n’abaturage baduha amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English











