Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi mu karere ka Nyagatare byafatiwemo abagabo babiri bakekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga mu gihugu.
Abakekwaho gucuruza ibi biyobyabwenge ni Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko na Karegesa Richard w’imyaka 37 bafatanwe ibiro 8 by’urumogi na litiro 2.5 za kanyanga bari batwaye kuri moto RB O92 yavaga mu murenge wa Tabagwe yerekeza mu murenge wa Karangazi.
Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka uyobora Polisi mu karere ka Nyagatare avuga ko ifatwa ry’aba bagabo bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu rikomoka ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Hari amakuru twahawe n’abaturage ko bariya bagabo bacuruza urumogi baruvana mu bihugu by’abaturanyi nabo bakarukwirakwiza mu duce dutandukanye twa Nyagatare.”
Akomeza avuga ko bakimara kubona aya makuru bateguye uko aba bagabo bafatwa maze bagatega inzira zose bakeka ko bashobora kunyuramo bakaza gufatirwa ku mupaka wa Buziba uri mu murenge wa Tabagwe bashaka kwerekeza mu murenge wa Karangazi.
SSP Tebuka akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.
Yagize ati” Hirya no hino mu midugudu mu tuyemo muzi urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, muzi kandi imwe mu miryango ibanye mu makimbirane ahanini ashingiye ku businzi ibi byose bihungabanya umutekano mukwiye kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’aho bigaragara.’’
Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo, Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bake by’umwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku rwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.
Kuri ubu aba bombi n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugirango hakorwe iperereza kubyo bacyekwaho.
Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











