Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Babiri bafatanwe amasashe arenga ibihumbi 21

Tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 01 Ukwakira Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Munyaneza Alphonse w?imyaka 28 na Nyiransengimana Odette w?imyaka 48. Bafatanwe amasashe ibihumbi 21,800 byakuye mu gihugu cya Uganda. Munyaneza yafatiwe mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Rugali, Umudugudu wa Isangano, yafatanwe amasashe ibihumbi 20 naho Nyiransengimana yafatiwe mu Murenge Rwempasha, mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Kinunga afatanwa amasashe 1,800.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye n?inzindi nzego z?umutekano.

Yagize ati? Nyiransengimana avuga ko hari abantu bo muri Uganda bamuhaye ariya masashe bayamuhere ku muyanja atagiye Uganda. Inzego z?umutekano zamufatiye mu  Murenge wa Rwempasha ari naho atuye. Munyaneza we yafashwe avuye muri Uganda yagiyeyo kwizanira ariya masashe ibihumbi 20 yafatanwe.?

CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda ku bw?impamvu z?umutekano wabo, anabibutsa ko ubucuruzi bwa magendu n?ibindi bicuruzwa bitemewe bihanirwa n?amategeko.

Ati? Abaturage tubagaragariza impamvu nyinshi bagomba kwirinda buriya bucuruzi bwa magendu. Hari ukuba iyo bageze muri kiriya gihugu bafatwa bakagirirwa nabi, kuba bajyayo bagakurayo icyorezo cya COVID-19 no kuba bashobora guhura n?ibibazo byatuma babura ubuzima kuko bambuka ibihugu bihishahisha ku buryo bakwitiranywa n?abagizi ba nabi, ikindi kandi buriya bucuruzi buhanirwa n?amategeko.?

Yakomeje yibutsa abantu ko inzego zisobanukiwe n?ibijyanye n?ibidukikije zagaragaje ko amasashe yaginza ibidukikishe kuko atabora ndetse n?iyo atwitswe ahumanya ikirere. Ni mugihe bariya bafashwe bavuze ko ariya masashe yari ayo kuzagurisha ku bacuruzi bakazajya bayapfunyikiramo abakiriya ibyo baba baguze.

Abafashwe bahise bashykirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.