Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mugabo ukomoka mu kagari ka Nyamikabu umurenge wa Gatunda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2014, yafatanywe impushya 2 zo gutwara ibinyabiziga, ndetse n’amakarita ndangamuntu 4 y’abantu yabeshyaga ko azabashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Akaba yarafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mubo yari yabeshye ko azamuha uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga

Uyu mugabo akaba yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko hari n’abandi bantu bakoranaga.

Yanavuze ko uwashakaga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga yamucaga amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superitendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, yavuze ko bagikomeje iperereza ngo bafate abandi bari muri uyu mugambi.

SSP Nsengiyumva yihanangirije umuntu wese ukora n’ushaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko.

Akaba yagize ati: “ Abazafatanwa  izi mpushya zitemwewe n’amategeko, bazafatwa nk’abafatanyacyaha b’aba bazikora, niyo mpamvu nsaba abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuzikorera bakazibona mu buryo bwemewe n’amategeko kuko kuzibona byarorohejwe kandi bazikorerera hafi y’aho batuye”.

SSP Nsengiyumva akaba yashimye umuturage watanze amakuru ngo uyu mugabo afatwe, akanasaba undi wese uzi izindi nkozi z’ibibi kubimenyesha inzego za Polisi zimwegereye cyangwa agahamagara ku 113, uyu murongo w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ukaba utishyurwa
Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe ipererereza rigikomeje.