Gakuru Pierre afunzwe azira kuriganya umwe mu batanga serivisi za Mobile Money mu kagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare, akamwiba ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y'Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yavuze ko Gakuru, ufite imyaka 23, akaba akomoka mu kagari ka Kigarama ya mbere, mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, mu mugi wa Kigali, yasanze uwo yibye aho yakoreraga amusaba kumubikuriza ayo mafaranga.
Uwibwe yagize ati:" Nabanje kohereza ibyo bihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda nkoreshe terefone yanjye kuri konti ya Mobile Money y’uwo wanyibye, ndangije musaba terefone ye, ntangira igikorwa cyo kuyamubikuriza nk’uko yari yabinsabye".
Yakomeje agira ati:"Bigeze igihe cyo gushyiramo umubare w’ibanga, narayimushubije ngo awushyiremo.Yayinshubije igaragara ko iri kuwushakisha (umubare w’ibanga), mbonye bitwaye umwanya nta gisubizo telefone itanga, narabihagaritse, ndongera ndayimusubiza mubwira kongera kuwushyiramo kugira ngo turebe noneho ko bitungana".
Yongeyeho ati:"Maze kuyimusubiza, yagaragaye na none nk’uri kuwushyiramo, nyuma y’umwanya muto ambaza niba nta butumwa mbonye muri terefone yanjye bunyereka ko yambikurije. Akimara kubimbwira, nahise mbubona maze muha ayo amafaranga ahita yurira moto aragenda".
Uwibwe yagize kandi ati:"Akimara kugenda, nahise ndeba amafanga nsigaranye kuri konti yanjye ya Mobile Money nsanga yayandi nari maze kumuha atigeze ayigeraho kandi ubutumwa nari nohererejwe bwarerekanaga ko yiyongereye kuyo nari nsannzwe mfite. Nahise mbimenyesha Polisi
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuba yarafashe uwo wamwibye.
IP Kayigi yagiriye inama abatanga bene ziriya serivisi kujya buzuza imyirondoro y’abaje kuzibasaba kugira ngo mu gihe habaye biriya byaha byoroshye ifatwa ryabo.
Yagize ati:"Bene abo bajura bereka abatanga bene ziriya serivisi ko bihuta kandi ko nibatinda bajya kuyisaba abandi bari hafi yabo, maze kubera kwanga ko uwo mukiriya ajya ahandi bakamuha serivisi ihutihuti batabanje gushishoza, rimwe na rimwe ntibandike imyirondoro yabo, ari nayo ntandaro yo kwibwa".
Yongeyeho ko basigaye bakorera ubwo bujura bwabo mu migi y’uturere no mu ma santere y’ubucuruzi yatwo kuko ariho abatanga bene izi serivisi batita ku kwandika imyirondoro y’abaje kuzibasaba.
IP Kayigi yavuze ko Gakuru afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje.
Yagiriye inama abatanga bene ziriya serivisi yo kujya bashishoza mu gihe cyo kubikira no kubikuriza umukiriya kandi bakareba umubare w’amafaranga basigaranye kuri konti zabo za Mobile Money n’izindi serivisi nka Tigo Cash na Airtel Money mbere y’uko ahava kugira ngo mu gihe hari ubibye cyangwa ushaha kubikora afatwe atararenga umutaru.
Aramutse ahamwe n’icyaha, Gakuru yahanishwa ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi,wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











