Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’umutekano yahuje abayobozi n’abavuga rikumvikana baturutse mu mirenge 8 yo mu karere ka Nyagatare aho basabwe kurushaho kwegera abaturage kugirango hakumirwe ibyaha ndetse n’umutekano ukomeze kuba mwiza.
Iyi nama y’umutekano yateranye Kuri uyu wa 17 Mata, iyobowe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye aho y’itabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana bakorera mu mirenge ya Nyagatare, Musheri,Rwempasha, Matimba Rwimiyaga, Karangazi na Tabagwe ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano zikorera muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza.
Yagize ati “Uretse ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge,imirenge yose igize akarere ka Nyagatare abaturage baratekanye kandi bakora imiriyo yabo amanywa n’ijoro”.
Umuyobozi w’Intara y’ Iburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abayozi kurushaho kwegera abaturage kugirango ibibazo bihari bishakirwe umuti.
Yagize ati “Kuva mubiro mukegera abaturage bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana , ibibazo bituma abana bata ishuru ndetse no kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyiyobyabwenge n’inda ziterwa abana b’abakobwa.’’
Guverineri Mufurukye yibukije abavuga rikumvikana barimo abacuruzi, aborozi n’ abanyamadini ko iterambere ry’akarere ka Nyagatare riri mu biganza by’abagatuye bityo ibyo bakora byose bikwiye kujya byunganira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari uyobora Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagaragaje ko ibiyobyabwenge n’ urugomo ari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano bikunze kugaragara muri aka karere.
Yagize ati” Kuganiriza abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge kubuzima, uruhare bigira mu guhungabanya umutekano nibyo bizafasha mu guhindura imyumvire y’ababikoresha. Ibi bizagerwaho neza mu gihe inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze haba mu gutanga inyigisho ndetse no guhanahana amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragara.’’
ACP Hatari asoza agaragaza ko abakora ibikorwa bihungabanya umutekano baba abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora inzoga z’inkorano akenshi babikora bitwikiriye ijoro bikaba bikwiye ko abayobozi bongera imbaraga mu kugenzura amarondo kugirango gahunda yo kwicungira umutekano yubahirizwe.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro igamije kwimakaza umutekano n’imibereho myiza y’abaturage irimo kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu gukaza amarondo ndetse no gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko hatangwa amakuru y’aho bigaragaye.

Kinyarwanda
English










