Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYAGATARE: Abatwara abagenzi kuri moto bibukijwe kurangwa n'ubunyamwuga no kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge

Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, yagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Nyagatare, yari igamije kubakangurira kwita ku bunyamwuga no kubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge ku bw'umutekano wabo n'uw'abagenzi batwara.

Ni inama yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'ibikorwaremezo (MININFRA), Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (HPR), n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ku nsanganyamatsiko igira iti: " Kasike ikwiye, umutekano w'umutwe wawe."

Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abatwara moto ibyiza byo kwambara ingofero yabugenewe igezweho ifite ubushobozi bwo kurinda umutwe mu gihe habaye impanuka ituma abari kuri moto bagwa hasi.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Musanze, nyuma y'uko bukomereza mu Karere ka Rubavu na Nyagatare kuri uyu munsi, biteganyijwe ko buzagezwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto basobanurirwe akamaro ko kwifashisha kasike zikingira ubuzima bw'abagushijwe na moto cyane cyane mu kubarinda gukomereka umutwe.



Alfred Byiringiro, Umujyanama mu bya Tekiniki ushinzwe ubwikorezi, yasobanuriye abatwara abagenzi kuri moto ibyo bakwiye kwitwararika kugira ngo birinde impanuka.

Yagize ati: "Haba ku batwara moto cyangwa imodoka n'abanyamaguru, ntibigombera impanuka irenze imwe ngo abarenga 10 bagerweho n'ingaruka zayo. Impanuka n'ubwo itahitana ubuzima bwawe, ishobora kugukomeretsa cyangwa ikakwangiriza ejo hazaza hawe n'ah'igihugu kuko akazi wakoraga kaba gahagaze."

Yasabye abatwara moto kumva ko ubuzima bwabo n'ubw'abo batwaye buba buri ku mutwe wabo, bakirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryatuma batagerayo cyangwa batageza abo batwaye aho bifuza kugera.



Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ushinzwe imikorere y'abamotari, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari, yasabye abatwara moto kwirinda amakosa yagiye akunda kubavugwaho, bagashyira imbere ubuzima n'umutekano.

Yagize ati: "Tuzakomeza kujya tubibibutsa, ariko nanone abazakomeza kurenga ku mabwiriza agenga umuhanda, bazajya babihanirwa."

Yasobanuye ko akazi ka Polisi ari ugucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, kandi ko mu makosa bakunze gukora hakubiyemo byinshi birimo no kurenza umubare w'abagenzi wagenwe, gutwara utabifitiye uruhushya n'andi atandukanye bagomba kwirinda.

Umuyobizi ushinzwe ubuziranenge mu Kigo cy'igihugu cy'ubuziranenge, Eric Kabanda, yagaragarije abatwara abagenzi kuri moto, kasike nshyashya yemewe, ibyo igomba kuba yujuje kugira ngo ibashe kurengera ubuzima bw'uri kuri moto mu gihe ahuye n'impanuka ituma yitura hasi.

 Yavuze ko kasike yujuje ubuziranenge ari yo bakwiye guhitamo kwifashisha kandi ko hateguwe uburyo bwo kuyisuzuma, binyuze muri laboratwari yashyizweho mu rwego rwo kurinda abakoresha moto mu buzima bwa buri munsi ingaruka z'impanuka zangiza ubuzima bwabo biturutse kuri kasike zitujuje ubuziranenge.