Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abaturage bo mu kagari ka Kagina, mu murenge wa Mukama, ho mu karere ka Nyagatare bagiranye inama na Polisi y’u Rwanda muri iki cyumweru, ibasaba gukomeza kurangwa n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bikihagaragara; hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitille, yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi, kandi igihe babonye ikintu gishobora kubahungabanyiriza umutekano, bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda, ndetse n’izindi nzego kugira ngo habeho kugikumira.

Yabakanguriye kandi kwita ku isuku y’aho batuye, iy’ibikoresho, ndetse no mu bwiherero; no kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira  ubuzima buzira umuze.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yibanze ku ruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha; akaba mu butumwa yabagejejeho yaragize ati,"Turabashishikariza kwitabira no gukora neza amarondo, kuko azatuma ubujura bw’amatungo n’ubw’imyaka mu mirima bukunze kugaragara muri aka gace bucika burundu."

Yabasabye kandi gukoresha neza ikayi y’umudugudu; bityo bakamenya abahatuye, abinjira, ndetse n’abasohoka; ibyo byose bikaba bigamije gukumira icyahungabanya umutekano.

IP Kaburabuza yabakanguriye kandi  kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho bahurira, bakungurana ibitekerezo, ndetse bakanarebera hamwe icyarushaho gutuma umutekano wabo, ndetse n’imibereho myiza yabo bitera imbere.

Iyo nama yasojwe abayitabiriye biyemeje kurushaho gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego mu bikorwa bitandukanye byo kwibungabungira umutekano.