Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage bo mu karere ka Nyagatare kongera imbaraga mu mikoranire n’inzego zitandukanye igamije gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka
Mu bukangurambaga bugamije kwibutsa uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha bwakozwe mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage kuzirikana uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko aribo ushingiyeho.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yibukije abaturage ko umutekano ari uwabo, abasaba kuzirikana uruhare rwabo mu kuwicungira barwanya ibyaha.
Yagize ati “Umutekano ni uwanyu , niyo mpamvu tugomba gufatanya kuwucunga kandi neza ku buryo twima inzira ibyaha bikorerwa muri aka karere byiganjemo ibyambukiranya imipaka, birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bigira ingaruka mbi ku gihugu n’abagituye.”
CP Munyambo yibukije abasaga 1000 bitabiriye ubu bukangurambaga ko umutekano usesuye uhera mu muryango bityo buri wese akwiye kwisuzuma ubwe yasanga hari icyo agomba gukosora akabikora vuba aho guhora abantu bumva ibibazo by’ihohoterwa rikomoka ku makimbirane yo mu muryango.
Ati “Ibibazo birimo inda ziterwa abana, ubuzererezi, abishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, urugomo, impfu za hato na hato n’ibindi, iyo urebye biva mu miryango ihora mu makimbirane, bikagira ingaruka ku bagize umuryango no ku gihugu cyose.”
“Buri wese akwiye umuhigo wo kugira umutekano usesuye mu rugo rwe, mu muryango we ndetse agaharanira ko n’umuturanyi we atekana. Bigenze gutyo kandi bikubahirizwa, ibibazo byose twumvise byabonerwa umuti igihugu nacyo kikarushaho gutekana.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven yashimiye umusanzu Polisi itanga mu gushaka umuti w’ibibazo biteza umutekano muke, yizeza ubufatanye mu gukwirakwiza inyigisho zikangurira abantu kwimakaza umuco w’amahoro mu muryango.
Yagize ati “Tubijeje ko buri wese azibutswa uruhare rwe mu gukumira ibyaha cyane cyane ibikomoka ku makimbirane yo mu muryango birimo ihohoterwa n’ibindi. Ubu butumwa buzajya butambutswa mu nteko z’abaturage, mu muganda n’ahandi umuturage ahurira n’umuyobozi ku buryo kugira umuryango utekanye iba intego yacu.”
Kuri uyu wa 6 ubu bukangurambaga bukaba bwakomereje mu karere ka Muhanga aho mayor w’aka karere na Commissioner Of Police CP Daniel Nyamwasa basabye abitabiriye iki gikorwa barenga 400 ubufatanye mu kurwanya ibyaha binyuze mu mikino.
Mayor Uwamariya Beatrice yagize ati “abantu bankunda bakanakora siporo ntibabona umwanya wo gutekereza ibikorwa bibi bigamije ibyaha kandi bagirana ubusabane na bagenzi babo ku buryo kugirana inama zigamije kwirinda ikibi bishobora kuborohera.”
Abaturage basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu muryango kuko ari intandaro y’imibereho mibi kubawugize, bibutswa kujya batanga amakuru ku gishobora guhungabanya umutekano.
Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose mu minsi 10 igira iti "Twese hamwe dufatanye gukumira ibyaha twiyubakira igihugu”, abaturage bazakomeza kwibutswa uruhare rwabo mu kubaka igihugu gitekanye.
Kinyarwanda
English











