Mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare, mu ijoro ryo ku itariki ya 22 Kamena 2014, Polisi yahafatiye amakarito 4 y’inzoga zemewe mu Rwanda zo mu bwoko bwa Zebra Waragi zari zinjiye mu buryo butemewe n’amategeko.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo kugirango izi nzoga zifatwe, abaturage bari bafite amakuru ko hari abantu binjiza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge bazikuye mu bihugu duhana imbibi, bakazinyuza ku mipaka nayo itemewe n’amategeko.
Ngo nibwo abaturage bari bari ku irondo barikoreye aho bazi ko abo bagizi ba nabi bakunda kunyuza izo nzoga n’ibiyobyabwenge, hanyura umuntu wari upakiye izo nzoga ku igare, bamuhagaritse ahita asiga abasigira iryo gare we ariruka. Abo baturage bakaba barahise bafata ayo makarito bayashyikiriza sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe nyirayo agishakishwa.
Polisi ikaba isaba abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse no guca ukubiri n’ibindi bikorwa byo kwinjiza inzoga zitemewe hano mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva akaba ahamagarira abaturage kwirinda gushakira inyungu mu bintu bishobora kubateza ibibazo bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.
Aha akaba yagize ati:”Abantu bakwiye kumenya ko nta nyungu yo kunywa cyangwa gucuruza inzoga zitemewe kimwe n’ ibiyobyabwenge kuko iyo bafashwe bafungwa bityo hakabaho ingaruka zitandukanye haba ku buzima bwabo, ndetse n’imiryango yabo”.
SSP Nsengiyumva yanavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuko butemewe n’amategeko kandi bukaba bugira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu kuko ababukora banyereza imisoro. Akaba yashoje abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi hagakomeza kubaho ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kuburwanya.
Kinyarwanda
English











