Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Abaturage babiri bafatanwe litiro zirenga 30 za kanyanga

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri iki cyumweru tariki ya 03 Gashyantare mu murenge wa Karangazi, akagari ka Mbare mu rugo rwa Nsanzimfura Laurent w’imyaka 38 n’urwa Mukantambara Florence w’imyaka 40 yahafatiye litiro 35 za kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chie Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu rugo rwa Mukantambara hafatiwe litiro 20 naho mu rugo rwa Nsanzimfura hafatirwa litiro 15, gufatawa kwazo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu rugo rw’aba bombi si ubwa mbere hari hafatiwe kanyanga, kuko Nsanzimfura afunguwe azira gucuruza kanyanga, mu gihe umugabo wa Mukantambara n’ubu afunzwe azira gucuruza kanyanga. Abaturage rero bakomeje gutanga amakuru ko n’ubundi muri izi ngo zombi hacururizwa kanyanga nibwo Polisi yateguye igikorwa cyo kujya kubafata.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko muri icyo gikorwa abapolisi basanze mu rugo rwa Mukantambara murumuna we witwa Nyirabuyange Mediatrice w’imyaka 18 ariwe urimo gucuruza iyo kanyanga  aba ariwe ufatwa naho Nsanzimfura na Mukantambara bagahita bacika ubu bakaba barimo gushakishwa.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage bose gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.

Yasabye kandi abakoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima, gucibwa amande no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha  bitandukanye birimo  gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.

Uwafashwe na kanyanga yacuruzaga yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu gihe hagikorwa iperereza ngo n’abacitse bafatwe.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263  bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).