Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare : Abaturage ba Rwimiyaga bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Mu gihe ukwezi kw’ibikorwa bya  Polisi y’u Rwanda gukomeje; ku itariki 18 Gicurasi uyu mwaka abatuye akagari ka  Kirebe,  mu murenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare barenga 1000  bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge; kandi basabwa kubyirinda no gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga afatanyije n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga, Kubwa Silva; ubwo butumwa bakaba barabubagejejeho nyuma yo kwifatanya na bo mu muganda.

Mu ijambo rye, CSP Sesonga yabasabye  kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare mu kintu cyose kinyuranyije n’amategeko,  harimo kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge; cyane cyane Kanyanga n’inzoga zo mu mashashi zikunze gufatirwa muri aka gace nka Chief Warage, Zebra Warage, Kick Warage, Kitoko, n’izindi.

Yababwiye ko ibyo biyobyabwenge ari nyirabayazana w’ibyaha  birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; maze abasaba kutabyishoramo babinywa, babicuruza, babitunda , cyangwa babikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi;  ahubwo bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora batitaye ku bo ari bo."

CSP Sesonga yabwiye abo baturage ati,"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere riranbye. Ibikorwa by’umuntu wanyoye ibiyobyabwenge bibangamira ituze rya rubanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye  kwirinda kubyishoramo."

Yagize kandi ati,"Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Ingaruka zo kubyishoramo harimo igifungo, gucibwa ihazabu; gutera uburwayi ababinywa ndetse n’igohombo bitewe n’uko byangizwa iyo bifashwe."

Yabagiriye inama yo gucuruza no kunywa ibinyobwa byemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo; bityo bakabona uko bakora ibibateza imbere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakanguriye kandi abo baturage kwirinda kwangiza ibidukikije, amakimbirane n’ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina , irikorerwa abana n’iribera mu ngo n’imiryango.

Kubwa yababwiye ko iterambere ry’umudugudu, akagari n’umurenge muri rusange riri mu maboko yabo; aha akaba yaragize ati,” Ukwishora mu biyobyabwenge ni imbogamizi ku iterambere bitewe n’uko bigabanya ubushobozi bwo gukora no gutekereza. Ikindi kandi byangiza urubyiruko kandi ari rwo maboko y’igihugu yo kugikorera no kugiteza imbere. Twese dufatanye kurwanya ijinyizwa ryabyo mu gihugu."

Yasabye abo baturage kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gutungira agatoki Polisi abo akekaho ibyaha.